• Login

“Gerayo amahoro”, ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda,

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ushinzwe ubwikorezi, Ing. Jean de Dieu Uwihanganye Muri Gare ya Nyabugogo, aganiriza abagenzi bari bari mu modoka ya HORIZON bari berekeje i HUYE, Minisitiri Uwihanganye yagize ati “Niba umushoferi atangiye kuvugira kuri terefone ntimukagire mutya ngo umwe namubuza kuvugira kuri terefone ngo muvuge ngo arashyanuka.” Ibi Uwihanganye yabivugiraga ko, ngo yigeze kubona imodoka igendera ku muvuduko munini arayihagarika agiye gukuramo umushoferi abagenzi batangira kumubwira ko bihuta. Agira ati “Icy’ingenzi ni uko mukwiye kumenya ko mugomba kugera iyo mujya amahoro. Muri ababyeyi, muri urubyiruko, imiryango irabakeneye ntabwo mukwiye gutakariza ubuzima mu mpanuka. Turifuza ko rero mugira uruhare mu mutekano wo mu muhanda.” Yakomeje agira ati “Niba uri kuri moto, niba uri mu mudoka, nawe ufite uruhare mu gutuma ugerayo amahoro,…umushoferi utwaye na we turamukeneye nk’Umunyarwanda, niyumve ko ashaka kugerayo amahoro ariko igikomeye cya gatatu ni ukugira ngo umurinzi w’umutekano mu muhanda abanze abe umuntu utwawe.”

Umuyobozi wa Polisi wungirije DCG Juvenal Marizamunda Muri ubwo bukangurambaga, buri modoka itwara abagenzi mu buryo rusange yashyizwemo ijwi umushoferi agomba gushyiriramo abagenzi mbere yo guhaguruka kugira ngo bumve uburenganzira bamufiteho, kandi na bo bumve inshingano zabo mu kwirinda impanuka ngo bagere iyo bajya amahoro. Mu butumwa buri muri iryo jwi, abagenzi basabwa kwirinda kunywera itabi mu mudoka, kwicarana ku ntebe imwe ari babiri, kujugunya mu modoka ibisigazwa by’ibiribwa bibangamira abagenzi, kwicarana n’imizigo ibabangamira, gukorakoranaho bibangamiye umwe mu bagenzi n’izindi ngeso mbi zabangamira abandi bari mu kinyabiziga. Naho umushoferi we, ubwo butumwa bumubuza kwishyuza amafaranga y’urugendo hadakoreshejwe ikarita yabugenewe, gukoresha terefone atwaye, gutwara yanyweye ibisindisha, kurenza umuvuduko wateganyijwe, kwirengangiza kwambara umukandara w’imodoka no gukubaganya akagabanya muvuduko. Umushoferi kandi, abujijwe guhagarara ahatemewe agashyiramo abagenzi no gushyiramo imiziki isakuza ku buryo ibangamira abagenzi, ndetse iryo jwi rikanaha abagenzi numero bahamagaraho mu gihe ibyo byose bitubahirijwe kugira ngo Polisi n’izindi nzego zibishinzwe zibatabare. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko kuba umushoferi azajya abanza kubwira abagenzi ibyo abujijwe n’ibyo na bo babujijwe mbere yo guhaguruka ari igihango kizajya gituma bagenda neza bakagera iyo bajya amahoro. CP Kabera ati “Turumva ari nk’igihango baba basinye kuko iyo ubabwiye ibyo bemerewe, na bo ukababwira ibyo babujijwe n’ibyo bemerewe byumvikana ko ari ubwumvikana ku buryo iyo umwe arenze ku nshingano ze undi ashobora kumukebura cyangwa akaba yabibwira inzego zibishinzwe.” Abagenzi nabo biteguye kugira uruhare muri ubu bukangurambaga Imibare ya Polisi y’Igihugu igaragaza ko kuva uyu mwaka watangira abantu babarirwa mu 180 bamaze guhitanwa n’impanuka zo mu muhanda, mu gihe umwaka ushize abarenga 400 na bo bahitanwe n’impanuka zo mu muhanda. CP Kabera akaba avuga ko nta gushidikanya ubukangurambaga “Gerayo amahoro” buzatuma impanuka zo mu muhanda zigabanuka kuko ngo byagaragaye ko ubukangurambaga bwo kwirinda impanuka bajyaga bakora icyumwe kimwe buri mwaka bwasigaga impanuka zo mu muhanda zigabanutse ku kigero cya 46%. Nyabugogo aho Minisitiri Uwihanganye n’abayobozi ba Polisi y’Igihugu binjiraga mu modoka bagasobanurira abagenzi n’abayobozizi b’ibinyabiziga uko bagomba kwitwara ngo birinde impanuka.

This is a demo store for testing purposes — no orders shall be fulfilled.